Aya ni amagambo yagarutsweho n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB); Dr MURANGIRA Thierry, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru hagamijwe kurebera hamwe uruhare rw’itangazamakuru mu gukumira no kurwanya icyaha cyo gusambanya abana.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Gicurasi 2026, mu mahugurwa yateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) hamwe n’abandi bafatanyabikorwa barimo AHF Rwanda na RWACHI, Abanyamakuru basobanuriwe kandi banakangurirwa kugira uruhare mu gukumira no kurwanya isambanwa ry’abana, ubwandu bwa Virusi itera SIDA n’ izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (VIH/STIs) mu bana.
Iki kikaba ari kimwe mu bikorwa biteganijwe mu bukangurambaga bwo kurwanya no gukumira icyaha cyo gusambanya abana n’inda ziterwa abangavu buteganijwe kubera mu gihugu hose guhera tariki ya 26/05/2026 kugeza tariki ya
MUREBWAYIRE Shafiga; Umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Centre ku rwego rw’Igihugu arasobanura abasambanya abana n’ingaruka bigira ku bana, akagaruka no ku ruhare rw’Abanyamakuru mu kubikumira.
Ati: “Ese ubundi abasambanya abana ni bande? Si abo babana na bo? Ababyeyi babo, abaturanyi, inshuti zabo. Abana ni abacu, uruhare rw’Abanyamakuru turarwizeye cyane kandi ni ingenzi muri uyu mugambi wo kurwanya icyaha cyo gusambanya umwana. Mujya mwumva imibare y’abana bataye ishuri kubera guterwa inda. Uwo mwana ntabwo azaba umunyamakuru nkawe kuko wowe warize, ntabwo azansimbura kuko njye narize.”

Nyuma y’ikiganiro, MUREBWAYIRE Shafiga yatembereje Abanyamakuru abereka kandi anabasobanurira serivisi zose zitangirwa muri Isange One Stop Centre mu gihe bagiye gufasha abahohotewe ndetse n’abasambanyijwe.
Dr MURANGIRA Thierry aratanga zimwe mu mpamvu zituma abana basambanywa harimo no kuba ababyeyi badaha abana babo umwanya uhagije mbese kutabitaho ku buryo buhagije. Iyi mpamvu ikaba iri ku kigero cya 43.5%. Aha yanakebuye ababyeyi kutemerera abana babo kujya mu birori ahantu batazi (Anniversary, Party…) bitwaje ko ngo ari uburenganzira bwabo ndetse no kwiyama abantu baha abana babo impano (gifts).
Dr MURANGIRA Thierry arakomeza kwihanangiriza ababyeyi basambanyirizwa abana, aho kugira ngo batangire amakuru ku gihe bagahitamo kwiyunga.
Aragira ati: “Kirazira, icyaha cyo gusambanya umwana nticyungwa. Ubutumwa dufitiye abantu bunga ni uko bakurikiranwa ku cyaha cyo guhishira cyangwa kudatangaza icyaha cy’ubugome. Umwana wawe arasambanyijwe, ugakurikizaho no gufungwa. Ni ibintu bibi cyane tutakwifuriza abantu.”
Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2024-2025 hakiriwe ibirego 4,138. Abana b’abakobwa ari bo bibasirwa ku kigero cya 95.6% naho abana b’abahungu bo ni 4.4%. Abantu bari mu kigero cy’imyaka 42 kuzamuka bari ku murongo wa 3 mu basambanya abana.

Lawrence Nawuga, umuganga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) atangaza zimwe mu ngaruka zo gusambanya abana.
“Mu bihugu biri munsi y’Ubutayu bwa Sahara, buri cyumweru, abana bari hagati y’imyaka 10-24 bagera ku 2,300 bandura SIDA. Mu Rwanda, abana bari hagati y’imyaka 15-19 b’abakobwa, guhera mu kwa mbere kugeza uyu munsi, abana 67 banduye SIDA ugereranyije n’abahungu bari mu kigero kimwe 16.”
Inda ziterwa abangavu zirimo kugenda zizamuka aho zavuye kuri 5% zikaba zigeze ku 8%. Ese iyo urimo gusanga umwana uri hagati y’imyaka 15-19 atwite, hari irindi hohoterwa rirenze iryo?”
Arakomeza ati: “Umwana wasambanyijwe agomba kujya kwa muganga akimara gusambanywa, bakamuha imiti imurinda gusama ndetse no kwandura virusi itera SIDA. Ririya jambo “Wiceceka, rwanya isambanywa ry’abana n’inda ziterwa abangavu” muzarishyire ku bitangazamakuru byanyu.
Ingingo ya 14 y’itegeko no 059/2023 ryo ku wa 14/12/2023 rihindura itegeko ryo ku wa 30/082018 bavuga icyo gusambanya umwana ari cyo: Umuntu ukorera umwana kimwe mu bikorwa bikurikira aba akoze icyaha.
- Gushyira igitsina cy’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cyangwa mu kanwa by’umwana;
- Gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno;
- Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.
Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora kimwe muri biriya bikorwa byavuzwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
Iyo gusambanya umwana byakorewe umwana uri munsi y’imyaka 14 ahanishwa igifungo cya burundu. Iyo gusambanya umwana byakorewe umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba gufungwa burundu. Iyo umuntu mukuru yasambanyije umwana, bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu.

Mukamusoni Fulgencie
