Abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Kamanyana giherereye mu Murenge wa Cyanika uhana imbibi na Uganda mu karere ka Burera, bavuga ko iki kigo nderabuzima kitaratangira gutanga serivise z’ubuvuzi bw’amenyo n’amaso bakoraga urugendo rurerure bajya kuyivuriza I Butaro ariko ngo kuri ubu ntibakigorwa no kujya kuyivuza kure.
Mukarukundo Anonciata ati:“Twakoraga urugendo rurerure cyane tugiye kwivuza amenyo, aho bamwe twajyaga mu Gitare abandi i Musanze, ugasanga amafaranga yadushizeho, none ubu twararuhutse, kuko haba serivise z’ubuvuzi bw’amenyo, amaso n’izindi zitandukanye tuzibonera hano ku kigo Nderabuzima cyacu cya Kamanyana.”
Akomeza agira ati:” Dore nk’ubu nabyutse numva ntameze neza kubera ikibazo cy’amenyo ndavuga ngo reka mbanze njye kuyivuza, ubu abaganga bamaze kumpa imiti ndatashye ikindi hano batwakira neza kuko ntiwahagera ngo utahe utavuwe cyangwa se ngo utegereze umwanya munini, niyo mpamvu dushimira Leta y’Ubumwe imenya ibyo abaturage bakeneye ikagenda itwegereza serivise z’ubuvuzi hafi yacu.”
Ni ibyishimo asangiye n’umusaza Karinijabo Augustin w’imyaka 68 nawe twahahuriye aje kwivuza
Ati:” Twajyaga kwivuriza mu Gitare Kandi urabona njye ndi umusaza nageragayo navunaguritse ariko aho iki Kigo Nderabuzima kigereye aha umuntu aranyaruka bakaba baramuvuye, dore nk’ubu hari n’umubyeyi warwariye mu murima bahise bamuzana kuko yararembye cyane turamureka abanza kuvurwa, urumva ko rero ari nko kumugeza I Musanze ashobora kugerayo yagiye muri koma ariko hano barakunyarukana ntabyo gutinda mu nzira.”
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kamanyana, Nyirantezimana Agripine avuga ko bagihura n’imbogamizi y’inyubako ntoya ugereranyije n’abarwayi bahagana, bityo akifuza ko cyakwagurwa
At:” Iki kigo nderabuzima cya Kamanyana giherereye ku muhanda munini uhuza u Rwanda na Uganda, twakira abarwayi benshi ariko inyubako ikatubana ntoya, nkiyo umuntu yakomeretse agomba nko kujyanwa ku bitaro bikuru bya Ruhengeri cyangwa se i Butaro ni hano ategerereza ugasanga iyo babaye benshi bigora kugira ngo bitabweho Kandi bari ahantu hisanzuye, icyo twasaba nuko iki Kigo Nderabuzima cyakwagurwa kugira ngo n’abakigana bajye babasha kwisanzura.”
Akomeza avuga ko usibye kuba ari gito ngo no kubona imiti bigorana ngo kuko forumasi y’akarere hari imiti imwe n’imwe umurwayi atabona kubera y’ubwishingizi akoresha birimo nka mituwele Kandi usanga abakiriya bakigana aribwo bakoresha.

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Mukamana Soline, avuga ko iki kibazo bakizi ndetse bari kuganira n’inzego z’ubuzima kugira ngo harebwe icyakorwa.
Ati:”Kuri poste de Sante ya Kamanyana icyo kibazo turacyizi, ariko turacyabanza kureba ngo tumenye ese mu cyumweru, cyangwa mu kwezi gitanga serivise z’ubuvuzi ku bantu bangana gute nidusanga ari ngombwa ko cyagurwa bitewe nabo cyakira tuzafatanya n’inzego z’ubuzima kugira ngo turebe ibisabwa maze cyagurwe.”

Uretse kuba Ikigo nderabuzima cya Kamanyana gitanga serivise zitandukanye ngo cyaje ari igisubizo ku baturage bajyaga kwivuriza muri Uganda. aho cyakira abasaga 1500 mu kwezi.

Immaculee Mutezimana
