Nyuma yo kwa kugurwa kw’ikigo nderabuzima cya Rutake hakongerwamo inzu y’ababyeyi, ababyeyi bavuga ko batakigorwa no kujya kubyarira kure ndetse bikaba byarafashije mu kurwanya imfu z’abana n’ababyeyi
Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Janja mu karere ka Gakenke bavuga ko mbere Ikigo nderabuzima cya Rutake kitarashyirwamo inzu y’ababyeyi bajyaga kwivuriza kure n’amafaranga y’urugendo akabura bikaba hari igihe byateraga imfu ku bana cyangwa ababyeyi.
Mukamusoni Dativa agira ati:”Twajyaga kubyarira ku bitaro bya Nemba, Mataba aho twakoraga urugendo rurerure kandi ruvunanye cyane none ubu twararuhutse, kuko hari abafatwaga n’inda mu ijoro ugasanga biragoranye kubageza ku bitaro cyane ko inaha ni mu misozi no kugira ngo ambiranse ize gufata umurwayi ntibyashobokaga, ugasanga bamwe mu babyeyi bapfuye babyara cyangwa se abana bakahasiga ubusima.”
Akomeza avuga ko ikigo nderabuzima cya Rutake kimaze kongerwaho inzu y’ababyeyi ibi bazo byakemutse kuko ababyeyi bahagerera ku gihe bakitabwaho bakabyara neza bikabarinda ko bahasiga ubuzima cyangwa abana bakaba bagira ikibazo bavuka.
Abihuriyeho na Nyiransabimana Joseline w’imyaka 49 utuye mu murenge wa Janja.
Ati:” Twajyaga kubyarira ahantu hitwa i Rusoro cyangwa kuri Shyira, twabaga twavunitse cyane kandi icyo gihe n’abajyanama b’ubuzima babaga bataratwegera ariko ubu turashima Leta y’Ubumwe yatwegereje serivise z’ubuvuzi.”
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rutake, Harerimana Jean Piere, avuga ko mbere wasangaga umubyeyi uje gutegereza kubyara yarashyirwaga hamwe n’abarwayi ba Malariya cyangwa izindi ndwara ariko ngo kuri ubu bishimira ko ikigo cyaguwe ababyeyi bakaba batavangwa n’abarwaye izindi ndwara bikanorohera abaganga kubitaho no kubakurikirana.
At:” Mbere iki kigo nderabuzima kitaragurwa wasangaga umubyeyi uje gutegereza kubyara yarashyirwaga hamwe n’abarwayi ba Malariya cyangwa izindi ndwara ariko kuri ubu twishimira ko cyaguwe ababyeyi bakagira aho bakurikiranirwa nta kuvangwa by’umwihariko.”
Akomeza avuga ko nubwo cyaguwe nta bikoresho bihagije bafite aho asaba ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke kubafasha bakabona ibikoresho ndetse n’abaganga bahagije.
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vesitine avuga ko kwegereza serivise z’ubuvuzi abaturage bituma bagera ku iterambere n’imibereho myiza.
Ati:” Kwegereza abaturage serivise z’ubuvuzi bituma bagera ku iterambere rirambye n’imibereho myiza kuko umwanya n’amafaranga batakazaga bakora ingendo bajya kwivuza bawukoresha bibateza imbere.”
Akomeza avuga ko ku kibazo cy’ibikoresho bike muri iki Kigo Nderabuzima cya Rutake bazabikemura mu ingengo y’imari yuyu mwaka.
Ikigo nderabuzima cya Rutake gikurikirana abaturage ibihumbi 8056 batuye mu tugari 2 aritwo Karukungu n’akagari ka Gashyamba two mu murenge wa Janja, ni mu gihe gishobora kwakira abarwayi 25 bararamo, mu nzu y’ababyeyi bashobora kwakira hagati y’ababyeyi 8-10.


Immaculee Mutezimana
