Inzobere mu bidukikije zirajya inama ko hashakwa ibindi biti bisimbura gereveriya mu gice cy’Amayaga kuko n’ubwo ibangikana n’imyaka, ariko iyo ikuze itemwa rimwe ntiyongere gushibuke kandi ari yo ihiganje, bakabona ko igihe zatemerwa rimwe, hakongera hakaba ubutayu, ibyo baheraho basaba ko hagira igikorwa hagashakwa ubundi bwoko bubisimbura.
Umukozi w’Akarere ka Ruhango ushinzwe ibidukikije, Ndereyimana Théoneste, yavuze ko gutera ibiti bya gereveriya ari byiza kuko bifata ubutaka bikanazana umwuka mwiza, ariko kandi byamara gukura bugasarurirwa igihe gisa nk’aho ari kimwe, noneho agace kagasubira mu gisa nk’ubutayu.
Ati “Mu Mayaga, tuhafite imbogamizi ko haterwa gereveriya kandi iyo zitemwe ntizongera gutoha. Iyo byereye rimwe bikanatemerwa rimwe, imisozi ihita yongera kwambara ubusa.”
Yagaragaje ko ubu umushinga wa Green Amayaga wongeye kuzahura urwego rw’amashyamba muri iki gice na Ruhango irimo, ariko kandi igihe ibiti byiganjemo gereveriye bizaba byongeye gutemwa, hari impungenge ko aka gace kazasubira inyuma kakaba ubutayu.
Ati “Iyo ibiti biterewe rimwe binakurira rimwe, bikanatangira gusarurirwa rimwe, kandi ntibikunze koroha ko wabuza abaturage kutabisarura. Hari impungenge rero ko igihe byazaba byasaruwe, Amayaga yazasubira mu bihe bibi yaherukagamo.”
Ni impungenge asangiye na Ngayaberura Jean Damascène, umuturage wo mu Karere ka Nyanza, uvuga ko uretse no kuba iyo gereveriya itemwe ikuze itongera kumera, hari abaturage bazikonora cyane zikiri ntoya n’ubundi zikabaho kenshi nta mabababi ahagije zifite, ibyo abona nk’indi mbogamizi.
Umukozi w’Ikigo Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Rushema Emmanuel, avuga ko hari amoko menshi y’ibiti bishobora kuvangwa n’imyaka bitari gereveriya, avuga ko mu gihe bizaba ngombwa, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amashyamba(RFA), cyazabitangaho umurongo bigasimbuzwa mu gice cy’Amayaga.
Ati “Icyo ni ikibazo cyumvikana, ubwo RFA yazatanga umurongo w’ibiti bishobora gusimbura gereveriya, kubera ko yo idashibuka, kandi nyine agace k’Amayaga kakaba gafite umwihariko wo kuba gakennye amashyamba.”
Binyuze mu mushinga wa Green Amayaga, Igice cy’Amayaga gikora ku Turere twa Gisagara, Nyanza na Ruhango na Kamonyi, hatewe ibiti mu mirima y’abaturage, ku mihanda no ku nkengero z’imigezi, gucukura imirwanyasuri no kuyiteraho ubwatsi bw’amatungo.
Muri ibyo byose, ibiti byatewe bikaba byiganjemo gereveriya, ari nayo mpamvu igihe byazaba bisaruwe ntibishibuke, byazasubiza aka gace mu kaga.
Nyampinga Aline
