Spread the love

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ruli mu karere ka Gakenke, basaba Urwego rw’Ubugenza cyaha RIB kubakiza abahebyi bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe mu mugezi wa Rutumba, kuko bangiza ibidukikije bikanabatera impungenge ko nabo wazabangiriza ibikorwa remezo.

Bagaragaza Isaa ni umwe mu baturage bavuga ko abahebyi bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe babangamiye umutekano wabo kuko n’ibiti by’imigano abaturage bari barawukikijeho abahebyi bagenda babirandura.

Ati:”Uyu mugezi witwa Rutumba wari umugezi mwiza ukikijwe n’ibiti by’imigano ariko aho abahebyi baje kuwukoreramo ubucukuzi, barawangirije, imigano barayirimbagura mbese dufite n’impungenge ko aya mashuri yacu ndetse na kiriziya biri aha nabyo bazabyangiza.”

Akomeza avuga ko bafatanyaga n’irondo ry’umwuga mu kubakumira ngo kuko akenshi bitwikira ijoro, maze abo bahebyi bakazana imihoro bakababwira ko ubitambika bamuhitana.

Bagaragaza Isaa, umutrage

Uwimana Jeannette,nawe  avuga ko batari bahangayikishijwe nicukurwa ry’amabuye y’agaciro rikorerwa muri uyu mugezi mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Ati:” Abahebyi bitwikira ijoro bakaza muri uyu mugezi bagacukura ntacyo bitayeho imigano yariho barayirimbaguye barajugunya none umugezi usigaye wambaye ubusa, dufite impungenge ko imvura ishobora kugwa wakuzura ukarenga ukangiza amashuri, kiriziya cyangwa c ukaba wahitana n’ubuzima bw’abaturage kuko imigano yafataga ubutaka yaranduwe.”

Uwimana Jeannette,umuturage

Umukozi uyobora ishami rishinzwe ubugenzuzi mu kigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze mu Rwanda RMB Jean D’Amour Bagirijabo, avuga ko niba umuturage afite umurima urimo amabuye y’agaciro adafite uruhushya rwo kuyacukura uwatsindiye isoko amuha ibiteganywa n’itegeko.

Ati:” Iyo ubonye amabuye y’agaciro mu isambu yawe wegera ubuyobozi bukwegereye nabwo bukabimenyesha Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze, nabo bakaza bagakora ubushakashatsi babona ko harimo amabuye  y’agaciro yacukurwa agatanga umusaruro hashyirwa ku isoko uhatsindiye akayacukura, ariko ntabwo yemererwa kuhacukura ataraha  nyir’isambu ibiteganywa n’itegeko.”

Umukozi w’urwego rw’ubugenzacyaha mu ishami rishinzwe ubushakashatsi no gukumira ibyaha Mwenedata Philbert, amara impungenge aba baturage abasobanurira amategeko ahanishwa mbene abo bantu bakora ubucukuzi butemewe, abashishikariza kurushaho kwita ku gutanga amakuru.

Ati:” Umuntu wese utunga amabuye y’agaciro yacukuwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko iyo uru kiko rumuhamije ibyaha ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka 1-3 cyangwa agahanishwa gutanga ihazabu kuva kuri miliyoni 30-60 z’amafaranga y’u Rwanda, iyo byakozwe na sosiyeti cyangwa koperative zihanishwa gutanga Miliyoni 70-90 cyangwa urukiko rugateganya ko iyo koperative iseswa cyangwa ikanyarwa amabuye yafatiriwe.”  

Umugezi wa Rutumba ni umugezi uherereye mu Kagari ka Jango mu murenge wa Ruli w’akarere ka Gakenke ukaba wegereye Ikigo cy’amashuri ndetse na Kilizya ya Jango bityo abahaturiye bakaba bafite impungenge ko abo bahebyi ni bakomeza  kuwangiriza bizangira ingaruko kuri ibyo bikorwa remezo.

Immaculee Mutezimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *