Spread the love

Mupenzi Valantin watungwaga no guhiga inyamaswa zo muri parike y’Ibirunga yahisemo kubireka afatanya na bagenzi be kuyoboka umwuga w’ubuhinzi bw’ibirayi.

 Mupenzi Valentin ni umugabo w’abana 4 n’umugore umwe, afite imyaka 49 akaba atuye mu Murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze avuga ko yahoze ari rushimusi ariko kuri ubu yayobotse umwuga w’ubuhinzi bw’ibirayi atanga akazi kubandi baturage.

Yagize ati:” Nahoze ndi rushimusi natangiye  gukora uyu mwuga mfite imyaka umunani, aho najyanaga nababyeyi bange mbatwaje imigano bifashishaga batega inyamaswa mu ishyamba nange nkabigiraho, Ubukerarugendo bumaze gutera imbere mu karere kacu batubumbiye muri koperative tukajya dutwaza ba mukerarugendo imizigo arinaho nakuye igishoro ntangira guhinga ibirayi n’ibireti.”

Yakomeje agita at:”  Natangiye guhinga ibirayi mu mwaka wa 2005 ariko tubisimburanya n’ibireti  ubwo rero hose ngenda mpakura inyungu cyane ko byo ushora umurima ntabwo bisaba gushora cyane nko mu birayi, natangiye mpinga kuri ali 20, ariko mbere yuko ntangira guhinga ibirayi nabanje guhinga ibireti amafaranga nakuyemo niyo naguzemo imbuto aho nakomeje kuzamuka ngera kuri hegitali 2.5  kuri ubu nsigaye mpinga kuri hegitali zigera kuri 7 ndetse ndi n’umujyanama w’ubuhinzi mu murenge wacu wa Kinigi nkanatubura imbuto z’ibirayi kandi nkora ubuhinzi burengera ibidukikije uko nta shobora gutwika ibyatsi ngo ntahumanya ikirere cyangwa se nkaba natwika nkangiza ibyatsi n’ibinyabuzima bwaba birimo, ubu kandi nanabonye ugerageza gushimuta inyamaswa namutanga agahanwa.”

Akomeza avuga ko we n’umuryango we babayeho neza ndetse n’abana be biga mu mashuri meza.

Yagize ati:” Kuba ntarigeze ngera mu ishuri ngo nige ni ibintu byambabaje kandi naragombaga kwiga nk’abandi,ariko nigiriye mu buhigi, ubu rero nkoresha uko nshoboye kugira ngo abana banjye bige neza kandi mu mashuri meza byose mbikesha ubuhinzi bw’ibirayi, ntabwo byagarukiye mu kwishyurira abana banjye amashuri gusa ahubwo nararebye ndavuga nti niki nakora ngo mfashe Leta mu guteza imbere uburezi bufite ireme?

Nyuma yo kurihira umugore wange amashuri twarafatanyije dushinga urugo mbonezamikurire, ubu umugore wanjye niwe uhayobora, mba numva ntewe ishema nabyo.”

Mupenzi Valantin

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, ashimira aba bahinzi b’ibirayi bahoze ari barushimusi kuko bumviye inama bagiriwe bava mu bikorwa bibi, bayoboka ibyiza.

Ati:”Uyu munsi abahinzi benshi bari muri Kinigi ni babandi bahoze ari ba rushimusi ariko kuri ubu nabo batewe ishema n’uko bavuye muribyo bikorwa bitemewe bakaba bari gufatanya na Leta mu kubungabunga ibidukikije.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien

Mupenzi Valentin umwe muri 494 bakuwe mu bikorwa byo gushimuta inyamaswa, avuga ko kuri ubu ahinga Toni imwe n’igice, akaba akoresha asaga miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3,000,000 F) harimo ayo agura imbuto, ahemba abakozi n’ayoagura.

Kuri ubu Mupenzi atangaza ko ahinga k’ubuso bwa hegitali 7, agakuramo umusaruro ungana na  toni 25 buri gihembwe cy’ihinga, akinjiza asaga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5,000,000).

Immaculee Mutezimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *