Iriba rya nkotsi na Bikara ni iriba ry’amateka mu Murenge wa Nkotsi, mu karere ka Musanze ndetse no mu Rwanda muri rusange, kuko amazi yaho ariyo abiru bavomaga maze bakayajyana aho umwami yogeraga hameze nk’ubuvumo mu gihe cy’Ingoma ya Cyami.
Umusaza Hakizimana Yosefu w’imyaka 75 asobanura uko iyo mihango yakorwaga
At:” Amwe mu mateka ahari niho bavomaga amazi Umwami yakundaga kwiyuhagira bagiye kumukorera imihango yo ku mwimika, birumvikana ntabwo yayogeraga ahantu hagaragara, iri shyamba mureba harimo ubuvumo aho niho yogeraga.”
Bamwe mu bahaturiye bagaruka kucyo iryo riba ribamariye, bityo bagasaba ubuyobozi ko bwabafasha hagantunganywa naho hakajya hasurwa na ba mukerarugendo.
Uyu ni Uwimana Divine, umwe mu baturage bavoma kuri iri riba.
At:” Iri riba ridufitiye akamaro nk’abaturage tuhaturiye, niho tuvoma amazi dukoresha yaba mu guteka, gufura, turayanywa mbese buri gikorwa cyose dukeneye gukoreshamo amazi hano niho tuyavoma.”
Akomeza agira ati:” Hano turi ni ahantu heza nyaburanga, hafitiye abaturage akamaro, tubona umwuka mwiza duhumeka kubera iri shyamba, tukabona aya mazi meza aza gusurwa, abaturage duturiye aha ngaha twumva twahora tuza kuhareba bityo rero bibaye byiza nk’abayobozi bwahatunganya hakajya hasurwa hameze neza byadushimisha cyane ko byakurura ba mukerarugendo kandi tukaba tubungabunze ibidukikije.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien avuga ko mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubukerarugendo ndetse no kubungabunga ibidukikije muri aka karere ka bakomeje kureba site nyaburanga zitandukanye zo gukorerwaho ubukerarugendo harimo n’Iriba rya Nkotsi na Bikara riherereye mu Murenge wa Nkotsi.
At:” Muri aka karere ka Musanze, twakoze icyo twakwita sitaratejike pulani aho turimo tugenda tureba izindi site nyaburanga aho ubukerarugendo bugomba kuzakomeza gukorera naho harimo, bityo iryo riba rigomba kubungwabungwa.”

Iriba rya Nkotsi na Bikara riherereye mu Murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze rikaba rikikijwe n’ishyamba riri ku buso busaga hegitali 10 ariryo Parike ya Buhanga bityo kuribungabunga bikaba byarushaho gukurura ba mukerarugendo binjiriza igihugu Amadovize ndetse nabarituriye bakabonamo imirimo.



Immaculee Mutezimana
