Bamwe mu batujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Gari, uherereye mu Murenge wa Nyamicucu mu karere ka Burera bishimira ko batujwe munzu nziza nyuma yo gukurwa mu manegeka aho bibasirwaga n’ibiza.
Ntiruhunga Celestin utuye mu mudugudu wa Gari mu Kagali ka Nyamicucu, mu Murenge wa Butaro, Akarere ka Burera we na bagenzi be basenyewe n’ibiza bishimira ko ubuzima bwahindutse nyuma yaho ubuyobozi bubatuje ahantu heza.
At:” Mbere ahantu narindi, bene mama, abavandimwe n’inshuti zanjye, twabaga nka hariya mu mukingo twaracukuye imyobo tugakikizaho ibikori ubundi tukaryama, kurya ho byari ikibazo kuko twahingaga bigatwarwa n’isuri tukarumbya, Leta yarahadukuye irratwubakira ubu dusigaye dutekanye n’imiryango yacu imisatsi ntiyaducuramiyeho nkuko byari bimeze mbere kuko aho twatujwe hatagera ibiza.”
Harerimana Penina nawe utuye muri uyu mudugudu w’ikitegererezo wa Gari, avuga ko bakiri mu manegeka ubuzima bwari bushaririye bikaba byaranatumaga abana babo batsindwa mu ishuri kubwo kuko basibaga kubera ubuzima bubi.
At:” Tukiri mu manegeka abana bacu nti bari bakijya ku ishuri ngo batsinde kuko bari barihebye kubwo kubura uburyo bwo kwiga ndetse n’inzira mbi banyuraga bigatuma basiba, urebye nta kizere cy’ejo hazaza bari bafite ariko ubu bariga neza bagatsinda nta kibazo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline asaba aba baturage gufata neza ibikorwaremezo bari kwegerezwa kandi bagakora bagamije kwiteza imbere
Ati:” Turashima y’uko hari amazu abaturage bacu bari kubakirwa cyane cyane abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza, n’abari batuye mu manegeka, ni igikorwa gikomeye cyane kuko aya mazu yatwaye amafaranga asaga miliyali 2 z’amafaranga y’u Rwanda niyo mpamvu tubasaba kuyafata neza.”
Akomeza avuga ko uretse inzu bubakiwe n’ubwiherero babashyiriyeho akarima k’igikoni mu rwego rwo kubarinda imirire mibi n’igwingira.

Mu nzu 380 zimaze kubakwa muri uyu mudugudu w’icyitegererezo wa Gari buri imwe ifite ubwiherero, igikoni cyo gutekeramo n’akarima k’igikoni ukaba warubatswe mu rwego rwo gukura abaturage ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga, no kubegereza ibikorwa remezo.



Immaculee Mutezimana
