Spread the love

Bamwe mu batujwe mu mudugudu wa Kidendezi, mu kagari ka Kabazungu mu murenge wa Musanze, Akarere ka Musanze bashimira Leta y’ubumwe itavangura Abanyarwanda maze ikabagezaho ibyiza byose

Uwitonze Folorida utuye mu mudugudu wa Kidendezi mu kagali ka Kabazungu mu murenge wa Musanze, w’akarere ka Musanze yishimira ko batuye mu Rwanda rureba icyo umuturage warwo akeneye maze akagihabwa 

Ati:” Ndi umwe mu baguriwe ikibanza njya kubona mbona banyubakiyemo inzu nini nyirimo, igikoni nkirimo kandi bifite dushe n’ubwiherero, nabaga munzu y’icyumba kimwe ntaho kurambika umusaya, ntaho naryamisha umushyitsi ariko ubu ndikureba inzu ndimo yewe byandetse rimwe ndi kugira ngo sinjye Uwitonze uri muri iyi nzu.”

Akomeza avuga ko izi nzu batazibubakiye ngo bajye birirwa baziryamyemo ahubwo ngo bagiye kujya babyuka kare bajye mu mirimo babone ibibatunga.

Uwitonze Folorida utuye mu mudugudu wa Kidendezi

Twizerimana Diedone nawe utuye mu mudugudu wa Bihinga avuga ko bishimiye inzu bubakiwe nyuma yo gusenyerw n’ibiza bibasanze aho babaga.

Ati:” Ibibazo twahuraga nabyo imvura yagwaga ikadusanga mu nzu n’ibikoresho amazi akabitwara yewe iyi nzu narinyibabaye cyane none Leta y’ubumwe idutuje heza ubu noneho twageze muyindi ntabwe, n’inzu zimeze neza, ibirahure mu nzu, sima yewe nageze muri paradizo.”

Twizerimana Diedone nawe utuye mu mudugudu wa Bihinga

Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi, Rtd Maj. Gen Albert Murasira asaba abaturage bahawe inzu kuzifata neza.

 Ati:” Nibyo koko bagize ibyago bahuye n’ibiza  ariko nk’uko bisanzwe igihugu cyacu gishyira umuturage ku isonga, Peresida wa Repubulika ubwo yasuraga akarere ka Rubavu nibwo yemereye abaturage ko azafasha abahuye n’ibiza, uyu munsi rero twatashye amazu 115 kandi uko mwayabonye natwe twaje kureba ko yubatswe neza kandi afite ubudahangarwa kuburyo abazayajyamo icyo twabasabye bya bibazo bari bafite   byo guhangayika ko badafite aho kuba ubu bigomba kurangira.”

Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi, Rtd Maj. Gen Albert Murasira asaba abaturage bahawe inzu kuzifata neza.

Akomeza abasaba kuyafata neza nabo bifata neza, bazirikana icyatumye hubakwa izo nzu, birinda guteza ibiza nabo bakabyirinda.

Inzu 115 zubakiwe abasenyewe n’ibiza mu karere ka Musanze zuzuye zitwaye asaga Miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda, zikaba zituwemo n’abaturage 460.

 

Immaculee Mutezimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *