Spread the love

Mu gihe isi yose iri mu rugamba rwo kurwanya imyuka ihumanya ikirere, u Rwanda narwo ruri mu nzira zo kugabanya ibi byuka ku kigero cya 70%, ndetse rukaba rufite intego ko bitarenze mu mwaka wa 2025 nta myuka yangiza ikirere izaba ikigaragara mu gihugu.

Kugeza ubu Kigali,igaragazawa nk’umujyi ugaragaramo imyuka myinshi ihumanya ikirere.

Dr. Jean Remy Kubwimana, umunyeshuri wa PhD mu by’imyuka ihumanya ikirere,ubwo yaganiraga n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA yashimangiye ko umurwa mukuru w’u Rwanda ari wo ufite ikibazo gikomeye kurusha ahandi.

Dr. Kubwimana Ati: “Ibinyabiziga ni byo biri ku isonga mu gusohora imyuka yangiza ikirere. Mu mujyi wa Kigali, aho ibinyabiziga ari byinshi kandi ari wo mutima w’itembera ry’abantu n’ibicuruzwa, nibura 60% by’imyuka ihumanya ikirere bituruka ku modoka.”

Leta y’u Rwanda yamaze gushyiraho ingamba zikomeye zo guhangana n’iki kibazo. Muri zo harimo: Gukangurira abantu gukoresha imodoka n’amamoto bikoresha amashanyarazi,Guteza imbere ubwikorezi rusange bugezweho (bus system) mu rwego rwo kugabanya imodoka z’abantu ku giti cyabo,Igenzura ry’imodoka rigamije kumenya izisohora imyuka myinshi kurenza ibisanzwe,Gukangurira abaturage imico yo gusangira urugendo (carpooling) kugira ngo hagabanuke imodoka nyinshi zitwara abantu bake.

U Rwanda rufite icyerekezo ko mu mwaka wa 2025 ruzaba rutagisohora imyuka ihumanya ikirere. Abahanga bavuga ko bizashoboka mu gihe abantu bazaba bamenyereye gukoresha uburyo bwo gutwara abantu mu buryo imyuka isoko mu binyabiziga itangiza, ndetse no mu gihe ibikorwa remezo byo gushyigikira imodoka z’amashanyarazi bizaba byakomeje kwiyongera.

Dr. Kubwimana asoza agira ati: “Kurwanya imyuka ihumanya ikirere si inshingano za Leta gusa, ni inshingano z’abaturage bose. Uburyo twitwara ku bijyanye n’imodoka dukoresha, bushobora kugira uruhare runini mu gutuma igihugu cyacu kiba icyitegererezo ku isi.”

Dr. Jean Remy Kubwimana, umunyeshuri wa PhD mu by’imyuka ihumanya ikirere

Intego y’uko mu mwaka wa 2025 u Rwanda rutazaba rugisohora imyuka yangiza ikirere ni urugendo rutoroshye, ariko rushoboka mu gihe buri wese afashe iya mbere. U Rwanda rushobora gukomeza kuba icyitegererezo ku bindi bihugu by’Afurika mu rugamba rwo kurengera ibidukikije no guharanira iterambere rirambye.

/

 Venuste HABINEZA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *