Spread the love

Ingabire Brigitte ukora umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri sosiyeti ya Efemirwa, mu Karere ka Gakenke, umurenge wa Cyabingo, avuga ko ubu bucukuzi butangiza ibidukikije bwamuhinduriye imibereho akaba yishimiye iterambere bamaze kugeraho.

Ingabire Brigitte, nk’umukobwa ukora muri iyi sosiyeti agaruka kumpamvu yatumye aza gukora umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’iterambere umaze kumugezaho.

Ati:” Impamvu naje mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro nuko mbikunda kandi kuri ubu nta mirimo abahungu bakora twebwe abakobwa tutakora, kuko ndawukora ukanyinjiriza amafaranga nkabasha  kubona amafaranya yo kwiyitaho nkanazigama ntasabye ababyeyi amafaranga cyangwa ngo njye mu ngeso mbi.”

Yakomeje agira inama bagenzi be b’urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora kandi nta murimo basuzuguye.

Ati:” Rubyiruko bagenzi banjye muri iyi minsi  kubaho nugukura amaboko mu mifuka kandi ntituvuge ngo tuzakora akazi ka tatwanduza kuko akazi kose n’akazi gapfa kuba kagutunze.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe abakozi muri sosiyeti ya Efemirwa, Nsabimana Fabrice, avuga ko mu gukora aka kazi bitwararika cyane mu rwego rwo kwirinda ko hari uwahura n’ikibazo kandi bakirinda no kwangiza ibidukikije.

Ati:” Tugira ubwishingiza bwa mine, ibikorerwa muri mine byose ndetse n’abakozi bakorera muri mine bose  sosiyeti ya Efemirwa iba yarumvikanye na Sosiyeti y’Ubwishingizi   kuburyo habaye ikibazo bagobokwa kandi abakozi bakora mu mutekano usesuye nta kibazo bafite. Dukora kandi ubucuckuzi butangiza ibidukikije kuko aho ducukuye amabuye y’agaciro dusiga dusubiranije ubutaka kandi tukirinda inkongi y’umuriro mubucukuzi bwacu”.

Akomeza agira ati:” hano muri Efemirwa twubahiriza ihame by’uburinganire n’ubwuzuzanye kuko dukoresha abakobwa n’abahungu kandi ukabona batanga umusaruro k’uburyo bushimishije, bityo twakangurira andi masosiyeti akora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kujya batanga akazi batitaye ngo uyu ni umugore uyu ni umugabo kuko bose batanga umusaruro kimwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine, agira inama abakora umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kurushaho kuwukora kinyamwuga birinda kwangiza ibidukikije, banashinganisha abakozi n’ibyo bakora.

Ati:” Hano mu karere ka Gakenke dufite kampani 14 z’ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,reka tubasabe ko bakomeza gukurikiza amabwiriza bahabwa n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Gaze, mine na peteroli, yo kubungabunga ibidukikije, ubuzima bw’abantu, kubaka neza ibikorwa remezo kugira ngo ubuzima bw’abantu bubungwabungwe ndetse no gukoresha ikoranabuhanga ryashyizweho ryitwa inkomana.”

Akomeza avuga ko abenshi birukira amafaranga bakibagirwa ko abo bakoresha nabo ari abantu kandi bakeneye ubuzima bwiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine, uri hagati

Sosiyeti ya Efemirwa icukura amabuye y’agaciro ya Kaseterite, koruta na berile, ikorera mu mirenge 2 Cyabingo na Busengo. Ifite abakozi bahoraho 439, ikaba ikorera buso bungana na hegitali 350.

Amafoto

Immaculee Mutezimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *