Mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kwita ku bishanga, ibirinda ababitamo imyanda ihumanye ndetse igira n’ibyo ikoma kugira ngo bigumane ubusugire bwabyo, bifashe mu kuyungurura amazi n’umwuka abantu bahumeka.
Umukozi w’Ikigo Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Rushema Emmanuel, agaragaza ko ibishanga bifata umwuka mubi uhumanya ikirere uzwi nka ‘carbone’, inshuro eshatu kurusha uko amashyamba asanzwe abigenza.
Ati “Ibishanga bidufasha kugabanya imyuzure, ariko bufite n’akandi kamaro ko kuba biyungurura amazi y’imigezi, akajya mu biyaga akanakoreshwa mu bikorwa bya buru munsi.”
“Akandi kamaro gakomeye, bifite ubushobozi bwo kuba byakurura ya myuka ihumanya ikirere ku rwego ruri hejuru, inshuro eshatu kurusha urw’amashyamba.”
Rushema, yakomeje avuga ko muri gahunda yo gukomeza kubibungabunga, hagenwe ibishanga byeguriwe ubuhinzi, hakagira n’ibindi byakomwe.
Ati “Mu bishanga bigera kuri 915 mu Rwanda, ntabwo byose bikomye, ariko mu bikomye, bigaragaza ko bikeneye gukomeza kubungwabungwa kugira ngo bitazatera imyuzure, bitazanakamuka cyane bikagira ingaruka ku ikendera ry’amazi.”
Rushema kandi, yavuze ko mu bishanga bisaga 900 bibarurwa mu Rwanda, muri byo 34 bikomye bikaba birimo igishanga cy’Urugezi muri Burera, Kamiranzovu muri Nyungwe n’inkengero zayo n’icya Cyohoha muri Bugesera.

Iyo igishanga cyakomwe gisubirana umwimerere wacyo
Inzobere mu bidukikije zisaba abaturage kurushaho kwita ku bishanga kuko bifasha cyane mu kuyungurura umwuka abantu bahumeka kurusha amashyamba asanzwe, kuyungurura no gusigasira amazi, ibyo baheraho basaba ko byasigasirwa. Mu Rwanda habarurwa ibishanga 38 bikomye.

Igishanga cy’Urugezi kiri ku isonga mu bishanga bikomye mu Rwanda
pureafricanews
