Spread the love

Mu murenge wa Kigina, Akarere ka Kirehe, hari itsinda ry’abagore bibumbiye muri koperative “Kakira” bakora Imigongo, imitako gakondo y’Abanyarwanda. Uyu mwuga bavuga ko bawurazwe n’ababyeyi babo, bawuteza imbere nk’uburyo bwo gusigasira umuco no kwiyubaka mu mibereho, bakifuza ko yakwandikwa mu mirage y’isi.

Imigongo, nk’uko aba babyeyi bayikora babivuga, ni igihangano cyubakiye ku buhanga bwo gushushanya hakoreshejwe ahanini amabara y’umukara n’umweru, isanzwe izwi mu gutaka inzu z’Abanyarwanda kuva kera. Nubwo uburyo bwo kubaka bwahindutse, aba bagore bavuga ko imigongo ikwiye gukomeza kubaho, kandi ikagera no ku rwego mpuzamahanga.

Mukandekezi,uvuga ko yageze mu itsinda rikora imigongo mu mwaka 1996, yemeza ko iyi migongo isigasira Umuco Nyarwanda, kandi ko yabagiriye akamaro, akagaragaza ko igeze ku rwego mpuzamahanga byagira akamaro gakomeye.

Yagize ati: “Twatangiye turi abakobwa bishyize hamwe, icyo gihe twari mu bibazo bikomeye twari tuvuye mu bihe bibi bya Jenoside, twabikoze tutazi neza ko byatugirira akamaro ariko biza gutuma twiteza imbere. Baramutse badufashije bikajya ku rwego mpuzamahanga, byatugirira akamaro kuko byanatuma amafaranga yiyongera. Nk’ubu nubatse inzu yo kubamo, nigisha abana amashuri mbikesha iyi migongo kandi mbona nkomeza gutera imbere nta kibazo.”

Nyiraneza Jean d’Arc, nawe uri muri iri tsinda bakora , avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bahisemo kwishyira hamwe bashinga iri tsinda, bagamije gusigasira uyu muco no kuwugira isoko y’iterambere.

Yagize ati: “Iyi migongo dukora ni Umuco Nyarwanda, ubundi twayitangiye tukiri bato bamwe baracyahari abandi bishwe muri Jenoside, twebwe twaje kurokoka twashinze itsinda twiyemeza gukomeza gukora iyi migongo. Ubundi Imigongo ni iya kera kuko yagaragazaga isuku mu mazu ya Kinyarwanda, nubwo ayo mazu atagihari natwe twiyemeje kuyikora neza ku buryo yanashyirwa mu mazu y’ubu.”

Akomeza avuga ko ubuyobozi bwabafasha iyi migongo ikamenyekanishwa  ku rwego mpuzamahanga, ikaba yanakwandikwa mu mirage y’Isi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), kugira ngo izarindwe kandi imenyekane kurushaho ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati: “Imigongo imenyekanye ku rwego rw’Isi byadushimisha cyane, kuko natwe twayitangiye tuza dusanga ababyeyi bacu bayikora, ibyo byadushimisha. Mu gihe yaba imenyekanye, twanabona isoko ryagutse ku buryo twabona amafaranga menshi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, avuga ko imitako y’Imigongo ifite inkomoko yihariye muri aka gace ahazwi nko “mu Gisaka cy’Imigongo”. Avuga ko hari imishinga yo guteza imbere uyu muco harimo uwiswe ‘Imigongo Hub’, uhuza ibikorwa byo kuyicuruza no kuyigisha abakiri bato.

Yagize ati: “Iyo urebye amateka, Imigongo ituruka hano, aho bita mu Gisaka cy’Imigongo, kandi imaze gukwira hose ahantu henshi murayibona, hari abayikoresha mu gutaka inyubako. Gusa nka hano ku gicumbi, ntabwo turagira ishuri rihoraho ryigisha abakiri bato kugira ngo itazazima, gusa mu bufatanye hamwe na REMA twatangiye kureba uburyo twabizamura, binyuze mu mushinga twise ‘Imigongo Hub’, kuri ubu hari amatsinda dufite, abayarimo bamaze gukura niyo mpamvu dushaka ko n’abakiri bato babimenya.”

 Uyu muyobozi akomeza agaragaza ko iyi migongo iramutse yanditswe nk’umurage mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), byatuma imenyekana ndetse no kubikurikirana ku rwego mpuzamahanga. Akemeza ko bari gukora ibishoboka byose ngo iyi migongo yandikwe.

Yagize ati: “Iyi migongo iramutse yanditswe, ni kimwe mu byatuma ibungabungwa ku rwego mpuzamahanga kandi ikamenyekana, hirindwa abayigaga cyangwa bakayiyitirira. Ubu rero dufayanyije n’inzego zibishinzwe turimo turakora ku buryo yakwandikwa muri UNESCO kandi turizera neza ko bizadufasha mu kurinda uyu muco no kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.”

Imigongo ikomoka mu Gisaka cya Migongo. Iyabayeho bwa mbere ikomoka mu nzu y’umuhungu w’umwami w’I Gisaka, Kakira ka Kimenyi cya Bazimya wa Ruregeya.

Editor/pureafricanews

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *