Imyaka 25 irashize ishuri Ecole des Sciences Nyamagabe ritanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.
Kuva mu mwaka wa 2009 iri shuri ryagize amashami mashya arimo ubugenge,ubutabire n’imibare (PCM), ubugenge,ubutabire n’ibinyabuzima (PCB), ndetse n’imibare, ubutabire n’ibinyabuzima (MCB), hashinzwe kandi irindi shami ry’imibare,ubugenge na mudasobwa (MPC).
Umuyobozi wa Ecole des Sciences Nyamagabe, Mathias Ngezenubwo, avuga ko yishimira kuba abo ryareze muri iyi myaka yose barihesha ishema kuva kuri Ministeri kugeza ku kagali ati:” Icyo twishimira muri iyi myaka 25 kuri Ecole des Sciences Nyamagabe nuko barinyuzemo baduhesha ishema ahantu hose kuva kuri Ministeri kugeza ku kagali, abaganga,abarimu,abikorera,abubatsi n’abandi mu nguni zose zitandukanye.”
Ashimira cyane Ubuyobozi bwa leta n’Abafatanyabikorwa batandukanye imikorere n’imikoranire myiza, Abarezi n’Ababyeyi bafatanije kurera imibanire myiza ibaranga ari nayo ituma barushaho kwesa imihigo.
Iri shuri ryitabira amarushanwa anyuranye aho ryitabiriye amarushanwa y’imibare ryitwara neza ribona Umwana watsinze ku rwego rw’Igihugu anarihagararira mu bihugu by’Ubushinwa na Afrika Yepfo, aho yitwaye neza ku rwego rw’isi agahabwa imidari aza no kwakirwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame amushimira uburyo yahagarariye Igihugu neza.
Abahize barahavuga imyato:
KABAHIZI Theoneste ni umwe mubize muri Ecole des Sciences Nyamagabe ubu ni Rwiyemezamirimo ukomeye avuga ko ubumenyi yavomye muri iri shuri bwamufashije mu buzima bwe kuko ubu azenguruka ibihugu byinshi ku isi kandi abikesha amasomo n’uburezi yavomye muri Ecole de Science Nyamagabe.
Avuga ko kuba yarize ibijyanye na Science byamufashije cyane kuko iyo ari gupiganira amasoko hari aho biba ngombwa ko ayifashisha kandi bikagaragaramo amahirwe y’ubucuruzi. Ati “Ndagira inama Abanyeshuri bakiri ku ntebe y’ishuri nuwumva afite intumbero yo kurangiza akajya gushaka akazi kuko ibi twiga hano uricara ukabibyazamo amahirwe y’ubucuruzi iyo ukurikiye neza ugakora neza ubucuruzi burashoboka.” Avuga ko ibi biga uyu munsi iyo ugeze hanze usanga aribyo ukeneye gukoresha,avuga kandi ko iyo ufite imyitwarire myiza amarembo aba akinguye ku bintu byose.
Duniya Jean Marie Vianney watangiranye niri shuri rya Ecole des Sciences Nyamagabe ubu nawe ayobora ikigo cy’amashuri yisumbuye gifite Abana 900 avuga ko mu kwiga habamo inkingi 3 z’ingenzi arizo: Amasomo,Ikinyabupfura, n’imibereho, avuga ko batangiye bafite ibikorwaremezo bike ariko bigaga bahatana kandi bagahiga ibyatumye havuka izina Imparurwabumenyi ryahawe iri shuri, avuga ko nubwo icyo gihe hari ibyabaga bitameze neza ariko ubu ashima ko ikigo cyateye imbere hakaba hari imodoka ijyana Abantu kwivuza.
MUTIMUCYEYE Diane yabaye indashyikirwa mu marushanwa y’imibare ahagararira igihugu cy’u Rwanda m’Ubushinwa na Afrika Yepfo mu mwaka wa 2014 ubu yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbiye muri Ecole des Sciences Nyamagabe avuga ko kugira ngo Umunyeshuri atsinde bisaba gukora cyane no kugira ikinyabupfura kandi ugasenga Imana.
Ati:” Umunyeshuri wese kugira ngo atsinde asabwa gukora cyane kuko buri kintu kiraharanirwa ,ikindi ukwirinda gucika intege kuko hari igihe umuntu abona zeru akumva ko ibintu birangiye amasomo yananiye sinzongera kwiga,ariko nta muntu udatsindwa ikibi ni ugutsindwa ukarekereho , ikindi ni imyitwarire myiza kuko ushobora kuba umuhanga ntakinyabupfura bikagupfira ubusa ikindi bibuke gusenga Imana kuko ariyo itanga byose.”
Umuyobozi w’ Inama Njyanama y’ akarere ka Nyamagabe Madame Clothilde UWAMAHORO ashima uruhare rwa Ecole des Sciences Nyamagabe mu burezi bw’u Rwanda,avuga ko uburezi bwiza ari umusingi ukomeye wubakirwaho iterambere rirambye niyo mpamvu uburezi bufite ireme ari imwe mu mahame Igihugu cyubakiyeho,gahunda y’uburezi kuri bose, gahunda y’uburezi budaheza ni igihamya gikomeye k’uburezi bw’uRwanda .
Yibutsa ababyeyi ko bafite inshingano zo kwita kuburere bw’abana no kumva ko ari inshingano nyamukuru kubo babyara kugirango babubake kandi nabo bazubake ejo heza habo n’ejo heza h’Igihugu.
Ati:”Ni inshingano zanyu gushakira abana ibyangombwa kugirango bige neza,gushaka amafaranga afasha ishuri gushyira mu bikorwa gahunda zose kuko ari zimwe mu mbogamizi ku bigo byakira Abana.”
Tariki ya 1 Ugushyingo 1999 nibwo ishuri Ecole des Sciences Nyamagabe ryafunguye imiryango rishinzwe na Guverinoma y’u Rwanda ritangirana Abanyeshuri 80, ubwo ryatangiraga ryatangiye rifite ikiciro rusange gusa (Tron-Commun). Mu mwaka w’I 2000 ryatangiranye amashami abiri y’ibinyabuzima n’ubutabire (Biology and Chemistry) imibare n’ubugenge (Maths and Physics), ari naho rikomora izina ry’ishuri ry’ubumenyi rya Nyamagabe.
Mu mwaka wa 2025 ubu iri shuri rifite Abanyeshuri 801 biga kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, aho ryakira Abana rishobora gucumbikira mu bushobozi bwaryo.
Ecole des Sciences Nyamagabe ifite intego yo kuzamura ibipimo mu mitsindire,ibikorwaremeza.Imibereho myiza y’abanyeshuri n’abarezi, kongera uruhare rw’inikorerwa muri iri shuri byongera umutungo ugashobora gukemura bimwe mu bibazo,no kongera abarezi ubushobozi.





Venuste HABINEZA
