Mu bushakashatsi bwa 7 ku mibereho rusange y’ingo mu Rwanda (EICV7) bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare, NISR, bugaragaza ko mu myaka 7 ababa mu nzu zabo bagabanutse bituma abakodesha biyongera.
Ababa mu nzu zabo bari 76.5% mu mwaka wa 2017, mu mwaka wa 2024 bagera kuri 72.4%.
Ubushakashatsi bwa NISR bugaragaza ko mu mwaka wa 2017 abakodesha bari 16.7% mu gihe mu mwaka 2024 bazamutse bakagera kuri 21.3%.
Abatuye mu midugudu bariyongereye kuko bavuye kuri 59% mu 2017 bagera kuri 68% mu 2024. Ababa mu nzu zisakaje amabati bariyongereye bava kuri 67% bagera kuri 76%.
Abubakishiije rukarakara inyuma bagashyiraho sima, bariyongereye bava kuri 30% mu 2017 bagera kuri 42% mu 2024.
Ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho rusange y’ingo mu Rwanda, (EICV7) bugaragaza ko serivisi za ngombwa ziyongereye kuko abakoreshaga amasaha abiri arenga bajya ku Kigo Nderabuzima bavuye ku 8% bagera kuri 7%, mu gihe ubu bakoresha iminota 30 bavuye kuri 22% bakagera kuri 30%
Mu Cyerecyezo cy’Igihugu 2050, u Rwanda rufite inteko ko mu 2050 Abanyarwanda bagera kuri 70% by’abaturage bose bazaba batuye mu mijyi.
Ibyo bivuze ko muri miliyoni 22 Abanyarwanda bazaba bagezeho icyo gihe, abagera kuri miliyoni 15.400 muri bo bazaba batuye mu mijyi itandukanye.
Aline Nyampinga
