Akarere ka Nyamagabe gafite Imirenge 17 ituwe n’Abaturage bangana n’ibihumbi 374 bari mu ngo ibihumbi 92, aho muri aba baturage abangana na 51% aribo babona amazi meza no mu ntera nyayo, naho abatarenga 5% bakaba aribo bafite amazi mu ngo zabo.
Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’ibikorwa remezo hamwe n’ibigo biyishamikiyeho biciye mu kigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi isuku n’isukura WASAC hamwe n’Abafatanyabikorwa nka Water For People na Water Aid ifasha muri serivise z’isuku n’isukura mu bigo, batangije umushinga witwa Nyamagabe Wash Porogaramu uzageza amazi ku baturage bangana n’ibihumbi 45 batuye imirenge itandukanye mu karere ka Nyamagabe.
Uyu ni umushinga biteganijwe ko uzasiga ingo zingana na 18% zitagerwaho n’amazi ziyabonye ndetse unafashe mu zindi serivise z’isuku n’isukura.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Niyomwungeri Hildebrand avuga ko iterambere rirambye mu baturage ritagerwaho abaturage badafite amazi meza. Ati: ”Turabizi ko nta terambere rirambye ryagerwaho Abaturage badafite amazi meza haba ari mu miyoborere n’imibereho myiza ndetse n’ubukungu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Niyomwungeri Hildebrand
Abaturage batuye Umurenge wa Kibirizi watangirijwemo uyu mushinga wa Nyamagabe wash Porogaramu bavuga ko bajyaga bahura n’ikibazo cyo kubura amazi hafi yabo kuko bakora urugendo rutari munsi y’isaha bajya kuyashaka.
Uwandereye Jacqueline utuye mu mudugudu wa Gakoma Umurenge wa Kibirizi avuga ko mbere wasangaga ubuzima bubagoye kubera kubura amazi meza Ati:” Mbere wasangaga ntacyagendaga kuko ubuzima budafite amazi ntacyo buba bumaze, murugo iyo amazi twayaburaga hari igihe wanaburaraga ugasanga hari ndwara z’impiswi kubana ariko ubu tujyiye kubona amazi hafi yacu kuko amazi yatwegereye.” Avuga ko bagiye kujya bita kubikorwa remezo begerejwe.
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi isuku n’isukura WASAC Prof. Omar Munyaneza avuga ko imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamire NISR yo mu mwaka wa 2022 igaragaza akarere ka Nyamagabe nka kamwe mu kari imbere mu kugira abaturage benshi batagerwaho n’amazi meza bangana na 59%, Ni mu gihe leta y’u Rwanda yiyemeje ko muri gahunda ya Guverinoma y’iterambere ya NST2 Abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amazi meza mu mwaka wa 2029.
Umuyobozi mukuru wa WASAC mu Rwanda Prof Omar Munyaneza akomeza avuga ko imibare yabagerwaho n’amazi muri aka karere idashimishije ariyo mpamvu hamwe n’abafatanyabikorwa nka Water For People na Banki y’isi biyemeje gufasha Nyamagabe kuzamura imibare y’abagerwaho n’amazi meza. Iki cyegereanyo cyerekana ko ku rwego rw’u Rwanda mu mwaka wa 2022 abagerwagaho n’amazi meza bangana na 82.3% mu gihe Intara y’Amajyepfo yari kuri 78.4%, avuga ko muri 2025 NISR igaragaza ko gahunda y’igihugu y’iterambere ya NST1 yarangiye Abaturage bangana na 90% aribo begerejwe amazi meza. Ati:” Turizera ko uyu mushinga dutangiye ndetse nindi mishinga iri gukorwa muri aka karere kanyu ka Nyamagabe izadufasha kugera ku kigero cyo hejuru nibura ikatugeza hejuru ya 70% kandi turacyakomeza kongera aya mazi dufatanyije naba bafatanyabikorwa kugirango intego tuyigereho vuba.”

Umuyobozi mukuru wa WASAC Prof. Omar Munyaneza
Umuyobozi mukuru ushinzwe ishami ry’isuku n’amazi muri Minisiteri y’ibikorwa remezo washyize ibuye fatizo ahatangirijwe ibikorwa by’umushinga Nyamagabe Wash Porogaramu Gemma MANIRARUTA avuga ko kugeza amazi ku baturage b’Akarere bose bitakiri inzozi mu karere ka Nyamagabe , aho yasabye ba Mutimawurugo kubyaza umusaruro aya mazi meza begerejwe kandi buri wese akagira uruhare mu kubungabunga ibikorwaremezo.
Agaruka ku kibazo cy’imiyoboro y’amazi idakora mu bice by’icyaro Gemma MANIRARUTA yavuzeko hari igihe imiyoboro ihura n’ikibazo cy’ibiza bigatuma yangirika gusa bafite gahunda yo kwita kubikorwa remezo bijyana no kwita kw’ihindagurika ry’ikirere , hakaba kandi hari gahunda yo guhindura icyerekezo cyo kuva ku masooko mato atanga amazi bakajya ku migezi minini.
Ati:” Ministeri y’ibikorwa remezo ifite gahunda yuko mu mwaka wa 2029 nibura buri mudugudu uzaba ugerwamo n’amazi hirindwa ko hari ibikorwa bishobora kwangiza imyiyoboro y’amazi no gukorana na WASAC mu karere kugirango ahakenewe amazi hagerweho mu buryo bwihuse.”

Umuyobozi mukuru ushinzwe ishami ry’isuku n’amazi muri Minisiteri y’ibikorwa remezo Gemma MANIRARUTA

Umuyobozi Mukuru wa Water for People ku Isi, Mark Duey, avuga ko uyu muryango umaze gutanga asaga miliyoni 54 $ mu bikorwa by’amazi mu Rwanda.
Nyamagabe Wash Progaramu ni umushinga ufite gahunda yo gukwirakwiza amazi mu karere muri gahunday’isuku n’isukura yateguwe na Minisiteri y’ibikorwaremezo ifatanyanyije na Water For People aho uzatwara Miliyoni 62$ ukazamara imyaka itanu aho Water For People izatanga 50% y’ingengo y’imari ikenewe ukazagirira akamaro Abaturage bagera kubihumbi 45 batuye Imirenge itandukanye mu karere ka Nyamagabe.
Venuste HABINEZA
