Mu gihe u Rwanda rukomeje gushaka ibisubizo byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, bamwe mu baturage bo mu karere ka Gicumbi bishimira ko umushinga Green Gicumbi wabafashije bagahindura imyumvire bagahinga bakaba bahinga bakeza bakabona umusaruro.
Ngomitsinze Jean Pierre wo mu murenge cyumba wa, akagari Nyaruka,umudugudu wa Humura, akarere ka Gicumbi, avuga ko mbere bahingaga ntibeze kuko ubutaka bwatwarwaga n’isuri ariko ko aho umushinga Green Gicumbi wabakoreye amaterasi ubu basigaye beza kuko afata amazi ubutaka ntibutwarwe n’isuri.
Ati:”Mbere twarahinga ntitweze tugahomba kuko ubutaka bwaragendaga kubera ahantu hari hahanamye isuri ikabutwara, ubu haraterereye kubera ko Green Gicumbi yadukoreye amaterasi, ubu dushyiramo ifumbire ikagumamo n’amazi akagumamo kuko ubutaka ntibukimanuka mbese ubuturahinga tukeza umusaruro wariyongereye cyane.”
Ngomitsinze akomeza avuga ko mbere iby‘amaterasi batabyumvaga bumva ko bagiye kubatubiriza imirima cyangwa se kuyibaka kuko batari babisobanukiwe.
Ati:” Mbere twabanje kubirwanya twumva ko amaterasi azaza ari ayo kutwangiriza tukabigaya cyane ariko tumaze gusobanukirwa twabonye ko aritwe twihimaga kuko ubu iyo dusaruye tubona umusaruro tukumva turishimye.”

Ngomitsinze Jean Pierre yishimira ko Green Gicumbi yatumye umusaruro wiyongera
Mukandayisenga Florence nawe ni umuhinzi ushima ko umushinga wa Green Gicumbi wabakoreye amaterasi y’indinganire bigatuma umusaruro babonaga atarakorwa wiyongera. Avuga ko mbere batabyumva uyu mushinga ugitangira aho bamwe bumvaga ko uje kubateza inzara ariko nyuma bakabona ko byabongereye umusaruro.
Ati:” Amaterasi badukoreye yatumye tweza imyaka irarumbuka kuko mbere nakoreshaga ifumbire nyinshi ariko sineze kubera ko yabaga yatwawe n’isuri, ariko ubu aho nasaruraga ibiro 50 by’ibishyimbo batarakora amaterasi mpasarura ibiro bisaga 200.”
Eng.Jean Marie Vianey Kagenza, umuyobozi w’umushinga Green Gicumbi, avuga ko ubutaka bwo mu kagari ka Nyaruka bwari bumwe mu butaka butari bukera ahanini bitewe n’uburyo bw’imihingire ndetse n’uburyo bwo kurwanya isuri butari bwiza ari nabyo byatumye abahinzi baho bafashwa gukora amaterasi y’indinganire.
Ati:” Amaterasi y’indinganire agira uruhare mu kurwanya isuri kuko afata ubutaka kandi nanone ya fumbire washyizemo nta suri iyitwara, ikindi ahantu nkaha hahanamye iyo hari amaterasi kuhahinga biroroha yaba ari umunyantegenke ashobora guhinga,aha rero aho amaterasi akorewe umusaruro wikubye inshuro zigera kuri enye.”
Eng.Kagenza akomeza avuga uretse aya materasi y‘indinganire,hanatewe ibiti bizana umwuka mwiza bigakumira n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Eng.Jean Marie Vianey Kagenza, umuyobozi w’umushinga Green Gicumbi
Umushinga Green Gicumbi ushyirwa mu bikorwa n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (Rwanda Green Fund).
Mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, hibandwa cyane ku kugabanya ibyago by’abaturage b’Akarere ka Gicumbi ku kwibasirwa n’imihindagurikire y’ibihe n’ibindi bikorwa bigamije kurengera ibidukikije.
Wagiyeho nyuma ya raporo y’igihugu yakozwe mu 2018 yerekanye ko Akarere ka Gicumbi gafite ibyago biri hejuru mu kwibasirwa n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe.
Ugabanyije mu bice bine birimo icyo kubungabunga icyogogo cy’umuvumba no guteza imbere ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ibihe, kubungabunga amashyamba ku buryo burambye hanagabanywa ibicanwa biyakomokaho, kunoza imiturire yihanganira imihindagurikire y’ibihe no gusangira ubumenyi no kubwinjiza mu mikorere n’imigirire.
Umushinga Green Gicumbi ukorera ibikorwa byawo mu mirenge icyenda yegereye umupaka igize Akarere ka Gicumbi. Iyi mirenge ni ifite aho ihuriye n’icyogogo cy’Umugezi wa Muvumba, irimo uwa Rubaya, Cyumba, Kaniga, Mukarange, Rushaki, Shangasha, Manyagiro, Byumba na Bwisige.

Umushinga Green Gicumbi wateye ibiti bivangwa n‘imyaka bikanagaburirwa amatungo
Aline Nyampinga
