Spread the love

Itororero Angilikani ry’u Rwanda (EAR), Diyosezi ya Butare, yizihije imyaka 50 imaze ishinzwe, yishimira umusaruro imaze kugeraho urimo diyosezi eshatu yibarutse ndetse na Paruwasi 33 binaherekejwe n’ibikorwa by’amashuri ndetse n’ibindi biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Byagarutsweho ku wa 19 Ukwakira 2025, hibukwa imyaka 50 ishize iri Diyosezi ishinzwe, ikaba iya Kabiri nyuma y’iya Kigali.

Umwepisikopi wa EAR, Diyosezi ya Butare, Rev. Nshimiyima Christophe, yagaragaje ko iyi diyosezi ya kabiri mu bukure, yishimira ko yanashibutse izindi 3 zirimo iya Kigeme na Shyogwe zashinzwe mu 1992 ndetse n’iya Cyangugu, ndetse ikaba ifite n’umwuzukuru ari yo Diyosezi ya Nyaruguru yavutse ku ya Kigeme, hatibagiranye na paruwasi 33 ziyishamikiyeho.

Musenyeri Nshimiyimana, yagaragaje ko batasigaye inyuma mu guharanira imibereho myiza n’iterambere ry’abakirisitu, aho bubatse amashuri 20 arimo abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga, ndetse bakaba bihatira uburezi bw’abana bato, aho bafite ishuri ry’incuke kuri buri paruwasi.

Ati ‘‘Uyu munsi twizihiza Yubile y’imyaka 50, twishimira ko dufite uruhare mu kubaka umunyarwanda. Turwanya imirire mibi mu bana, dufite santere zirindwi zita ku bana, bagahabwa amagi atatu mu cyumweru kuri buri wese, ibyo rero bikunganira imikurire myiza y’umwana.’’ 

Musenyeri Nshimiyimana, yakomeje agaragaza ko bakomeje gahunda yo kubaka umukirisitu ushoboye kandi ufite imibereho myiza bashishikariza abaturage bose kwita ku bidukikije aho bateye ibiti ku ngengero z’amaparuwasi yose ndetse no mu mirima y’abakirisitu, kubabumbira mu bimina n’ibindi.

Umwepisikopi wa EAR, Diyosezi ya Butare, Rev. Nshimiyima Christophe

Izi mpinduka ziranavugawa n’abakirisitu bishimira intambwe bagezeho, barimo Karemano Théogène, wo muri Paruwasi Mbagabaga, yavuze ko batewe ishema n’urwego bagezeho mu iterambere bashyigikiwemo na EAR, Diyosezi Butare.

Yavuze ko uretse amashuri y’imyuga begerejwe, ubu banabashishikarije kwibumbira mu kimina gifite intego yo kuzaba banki, ubu bakaba bamaze kwizigama asaga miliyoni 50 Frw.

Ati ‘‘Batwegereje amashuri y’imyuga, baduha amazi, baduha amatungo magufi n’amaremare, twiga no gusasa neza. Dushima ko banatuzamuriye umuco wo kwizigama hagati mu itorero, ubu tumaze kwizigama asaga miliyoni 50 Frw turagurizanya, kandi turakomeje.’’

Naho Nyinawumuntu Olive, umunyamuryango wa EAR, muri Paruwasi ya Rusatira, avuga ko binyuze mu muryango wa Mothers Union, bafasha imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko, banaremera imiryango itishoboye.       

Ati ‘‘Ingero za vuba aha twafashije imiryango isaga 80 gusezerana byemewe, ndetse turemera n’imiryango itishiboye amatungo asaga 60 arimo inka 10, kugira ngo babashe kubona ifumbire bahinge beze.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kamana André, yasabye EAR, Diyosezi ya Butare gukomeza gufasha abakirisitu gutera imbere mu bukungu, kugira ngo babere beza itorero n’igihugu.

Ati ‘‘Sinzi niba mu itorero ryanyu namwe mujya muvuga ko gutura ibiceri bisakuriza Imana, ariko binabaye byo nabasaba guteza imbere umukirisito wanyu, kugira ngo ahore yishoboye maze buri wese ajye ahora atura inoti kuko ari umukire.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kamana André

Itorero rya EAR, Diyosezi ya Butare yashinzwe ku wa 19 Ukwakira 1975, ikaba imaze kuyoborwa n’Abasenyeri bane Justin Ndandari (1975-1995), Venuste Mutiganda (1995-2007), Nathan Gasatura (2009-2021), ubu ikaba iyobowe na Nshimiyima Christophe wimitswe mu Kuboza 2023. Ubu ikora ku turere twa Huye, Gisagara n’agace gato ka Nyanza, ikaba ifite abakirisitu basaga ibihumbi 100.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *