Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr. Doris Uwicyeza Picard, yasabye imitwe ya politiki kongera imikoranire n’abanyamuryango bayo, ikabegera ikabagezaho gahunda za Leta no kubahuza mu biganiro byubaka.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki 30 Nzeri 2025, mu nama nyunguranabitekerezo ihuje RGB, Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki n’abahagarariye imitwe ya politiki itandukanye mu Rwanda.
Dr. Uwicyeza Picard yavuze ko imiyoborere myiza itareba ubuyobozi gusa, ahubwo ishingiye ku bufatanye n’ibiganiro hagati y’inzego zose n’abaturage. Yagize ati: “Imiyoborere myiza ntabwo ari ikintu kireba ubuyobozi gusa, ahubwo ni ubufatanye no kugira ibiganiro hagati y’inzego zose n’abaturage bakorera.”
Yibukije kandi ko mu Rwanda imitwe ya politiki idafatiye gusa k’uruhande rwo guhatanira ubutegetsi, ahubwo ari urubuga rwo kungurana ibitekerezo no gushaka ibisubizo by’ibibazo by’abaturage.
Mu butumwa bwe, yasabye imitwe ya politiki kuba urugero mu gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano, kuko mbere yo gusaba Leta kubikora, na yo ubwayo igomba kubiharanira. Ati: “Iyo ibyo bikozwe, abaturage barushaho kuyizera.”
Yongeyeho ko imiterere y’u Rwanda yihariye isaba guhitamo ibiganiro n’ubwumvikane aho guhitamo amacakubiri. Yasobanuye agira ati:“Ntibivuze ko tudashobora gutandukana mu bitekerezo, ahubwo bivuze ko tugomba kuganira twubahana no gutanga inama zubaka.”
Bamwe mu bagize imitwe ya politike mu Rwanda basabye ko hari umuryango nka NFPO (National Forum for Political Organizations) ugomba kugira uruhare rukomeye mu guhuza imitwe ya politiki, kugenzura ibikorwa byayo, no kuba inzira y’itumanaho hagati ya Leta, imitwe na rubanda.
Bagaragaje ko mu gihe cy’amatora cyangwa ibiganiro bya politiki, hari imyumvire ikunze guterwa n’amarangamutima no gukabya amagambo. Basabye ko imitwe ya politiki yazamura imyitwarire, igahitamo ibiganiro bituje, kubahana no kugaragaza gahunda zisobanutse aho gutera urwango.
Abahagarariye imitwe ya politiki bavuze ko iyi nama ari amahirwe yo kureba uburyo imitwe ifatanya n’abaturage mu gutegura ibisubizo ku bibazo byabo (ubukene, amazi, uburezi n’ibindi), aho kuba abategereza Leta.
Iyi nama nyunguranabitekerezo yateguwe na RGB ku bufatanye na NFPO (National Forum for Political Organizations), igamije gusuzuma uburyo imitwe ya politiki yakomeza kugira uruhare mu kwimakaza imiyoborere myiza, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano.


Venuste Habineza
