Mvukiyehe Bernard ni umusaza w’imyaka 65 ufite ubumuga, atuye mu Mudugudu wa Bukuba, akagari ka Muramba mu murenge wa Cyabingo w’Akarere ka Gakenke. Mu mbamutima ze nyuma yo gushakirwa aho gutura ashimira Sosiyete EFEMIRWA ku bufatanye n’akarere ka Gakenke bamwubakiye inzu ngo kuko atakigorwa no kugera aho atuye.
Ati:”Ntarubakirwa iyi nzu nari ntuye ahantu habi hasi iriya mu manegeka, imvura ikanshiriraho ndi guca imigenda,ariko kubw’amahirwe nabonye iki kibanza ngira ubuyobozi bwiza buramfasha buransakarira none ubu ntuye neza.”
Akomeza avuga ko nyuma yo kugira ubumuga yumvaga afite ikibazo cy’ahantu azataha ariko ngo ubu ameze neza cyane. Mvukiyehe Bernard akomeza avuga ko uretse kuba yarubakiwe inzu yana hawe inka imufasha kubona ifumbire.
Ati:” Mbere ntarahabwa iyi nka narahingaga ariko sineze kubera ko nta fumbire nakoreshaga, ariko aho nyiboneye ndahinga nkeza nkasagurira n’isoko.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe abakozi muri sosiyeti ya EFEMIRWA, Nsabimana Fabrice, avuga ko nk’abakorera hafi y’abaturage babafasha mu bijyanye n’imibereho myiza kugira ngo nabo basobanukirwe akamaro amabuye y’agaciro afitiye abaturage ndetse n’Igihugu muri rusange.
Ati:” Amabuye y’agaciro ni umutungo w’Igihugu uba ukwiriye kugirira abaturage akamaro, ariko no mu masezerano tugirana n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe, Mine, Peterori na Gaze (RMB), tugirana amasezerano akubiyemo ibikorwa dukora bifasha abaturage mu iterambere n’imibereho myiza. Ibyo bikorwa rero tuba tugomba kubikorera hafi y’ibikorwa byacu, bityo abaturage badukikije tureba ibibazo bafite maze tukabafasha kuri wa mutungo w’Igihugu dukoresha tukabonaho inyungu nabo bakabonaho.”

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, asaba abaturage gufata neza ibikorwa bari kwegerezwa, bakora cyane kuko ubufasha butazahoraho.
Ati:” Ni byiza ko umuturage wacu ufite ibibazo Leta ikora uko ishoboye ikamwitaho, ariko icyo tubasaba n’ugufata neza ibikorwa baba bagejejweho, bakazirikana ko niba inzu bahawe mu gihe zizaba zishaje batazongera kubakirwa bityo rero nibyiza ko bakura amaboko mu mifuka bagakora cyane bagamije kwiteza imbere.”

Sosiyete ya EFEMIRWA ni Sosiyete ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Cyabingo nuwa Busengo. Ubuyobozi bwayo butangaza ko buri mwaka bagena hagati ya miliyoni 8 cg 10 zo gufasha abaturage begereye aho bakorera mu bikorwa by’iterambere.

Immaculee Mutezimana
