Spread the love

Urwego rw’ubuzima ni rumwe muzashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, aho abaganga bagize uruhare mu kwica bagenzi babo,abarwayi,abarwaza nabo bahaburira ubuzima.

Nyuma ya Jenoside uru rwego rwagombaga kwishakamo icyizere kugirango ababagana bizere ko ibyo bagenzi babo bakoze muri Jenoside 1994 nabo batazakora nkabyo.

Imyaka 31 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu Rwanda yahagaritswe n’Ingabo zahoze ari iza RPF Inkotanyi, kimwe n’izindi nzego zashegeshwe Jenoside ariko zikongera gutera ariko zigendeye kumateka yaranze u Rwanda urwego rw’ubuvuzi narwo ntirwasigaye.

Tariki  ya 29 Gicurasi 2025,ku bitaro bya Kaduha biherereye mu murenge wa Kaduha mu Karere ka Nyamagabe, nibwo habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyahurije hamwe ubuyobozi bw’ibitaro, abakozi babyo, abarokotse Jenoside, n’abaturage bo mu gace ka Kaduha, bagamije kuzirikana amateka no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Mu butumwa bwatanzwe n’abaganga, bagarutse kubugwari bwaranze bagenzi babo bijanditse mu bwicanyi,biyemeza gufasha ababagana ntavangura kandi bimakaza bubaha ikiremwamuntu.

Umwe muribo Ati: “Biteye ipfunwe kubona hari abaganga bishe abo bagomba kurengera kandi intego y’Abaganga ari ugutanga ubuzima,ariko twebwe icyo dushyize imbere ni ukurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside nigisa nayo cyose ndetse kandi tugatanga ubuzima tugafasha abantu ntavangura kuko bituma twubaka u Rwanda rw’ejo hazaza kandi bigatanga n’icyizere ku bantu”.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kaduha, Dr Intwari Jean Patrick avuga Abarokotse n’Abanyarwanda muri rusange bafite igihugu kiza n’ubuyobozi bwiza butarangwa n’amacakubiri nkayaranze ubuyobozi bwashize bityo ibyabaye bitazongera ukundi.

Ati:”Muhumure ko mufite Igihugu kiza n’Ubuyobozi bwiza bwifuriza abanyarwanda bose ibyiza itabaremamo amacakubiri nkayaranze leta y’u Rwanda mu bihe byashize”.

Uyu muyobozi ashimira ubuyobozi bukuru burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame budatezuka kuri gahunda yo guhuza Abanyarwanda no gushimangira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda,ashimira kandi abahoze ari Ingabo zari iza RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kaduha Dr Intwari Jean Patrick

Perezida wa Ibuka mu murenge wa Kaduha Felix Hakizimana avuga ko Ingabo zahoze ari iza RPF Inkotanyi zitatatabaye Abatutsi gusa bicwaga muri Jenoside ahubwo zatabaye u Rwanda rwari rugiye kurimburwa n’Abicanyi.

Perezida wa Ibuka mu murenge wa Kaduha Felix Hakizimana

Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Nyamagabe, Venuste Gentil Twagiramungu avuga ko biteye agahinda kubona uburira ubuzima aho waje kubushakira agashimangira ko hakwiye gufatwa ingamba zo kutazasubira aho twavuye nk’abanyarwanda.

Ati:”Ni agahinda kuburira ubuzima aho waje kubushakira,nk’Abanyarwanda twumva neza ikiguzi gikomeye cyatanzwe kugira ngo Abanyarwanda bongere bubake ubumwe n’ubudaheranwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi,turiyemeza twese kutazarangara na gato ngo dusubire aho twavuye.”

Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Nyamagabe Venuste Gentil Twagiramungu

Uyu muhango waranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo gusura urwibutso, gushyira indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside, amasengesho yo kubasabira, ndetse n’ijambo ry’ihumure ryatanzwe n’umwe mu barokotse Jenoside warokokeye muri ako gace. Abatutsi 19 nibo bamenyekanye ko biciwe mu bitaro bya Kduha.

Abitabiriye igikorwa cyo kwibuka basobanuriwe amateka ari muri uru rwibutso

Venuste Habineza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *