Bamwe mu bahinga urusenda muri iki Kibaya bibumbiye muri Koperative KABOKU bavuga ko bataragana ubu buhinzi cyangwa se gukora muri ubu buhinzi bari babayeho nabi.
Uwingabire Roza avuga ko urusenda rwamukuye mu icumbi, ubu akaba atuye mu nzu ye bwite yiyubakiye. Yagize ati: “Ntaragana ubuhinzi bw’urusenda nari mbayeho nirirwa nimuka mu nzu za buri munsi,nta nzu ntagiyemo hano Kagitumba ari nako ubukode bwabaga bugoye kububona kuko nari ntunzwe no guca inshuro ku bandi.Ariko aho nkoreye ubu buhinzi bw’urusenda ndi muri koperative naguze ikibanza nubakamo inzu y’amabati 27 none ubu njye n’abana banjye turatekanye ntakibazo dufite,Ubwisungane mu kwivuza mbutangira ku gihe,amafaranga yo kurya ku ishuri nayo nyatangira igihe byose mbikesha urusenda.” Yongeraho ko ari umushinga ushobora gutanga inyungu ifatika ku muntu wese uwukoranye umurava akabona n’ubufasha bukwiye.
Mutuyimana Hilariya, nawe yemeza ko ubuhinzi bw’urusenda bwahinduye imibereho ye n’umuryango we,anashishikariza abakivuga ko ntaho rwageza umuntu kureka bene iyi myumvire bagashishikarira kugana ubu buhinzi. Yagize ati: “Ubuhinzi bw’urusenda buramfasha cyane mu mibereho ya buri munsi,ubu mbuhinga nk’uwabagize umwuga nyamara yarabifataga nk’ibatatunga umuntu”. Yakomeje agira ati: “Icyo nabwira abandi bahinzi bumva ko ubuhinzi bw’urusenda butateza umuntu imbere ni ukwibeshya,kuko natwe twabitangiye twikinira ariko urebye aho tugeze harashimishije.Ubu Mituweli tuyitangira ku gihe,ifunguro ryo ku ishuri ribonekera ku gihe,murimacye imibereho iwanjye ntakibazo gihari tubayeho neza.”
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Gasana Stephen avuga ko uretse kuba Nyagatare ari igicumbi cy’ubuhinzi badahinga ibihingwa ngandura rugo gusa ahubwo bahinga n’ibihingwa ngengabukungu bityo ko bakomeje gufasha abahinzi kongera agaciro k’umusaruro.
Ati: “Nibyo koko nk’uko mubivuga urusenda hano mu karere ka Nyagatare rurahingwa,ubona ko abahinzi bagenda bashishikarira ku ruhinga,bitandukanye na mbere wabonaga batarabishishikarira”.yongeyeho ko hari umushinga bahuriyeho na NAEB n’abafatanyabikorwa bo muri Koreya, wo kubaka inyubako zizifashishwa mu kumisha urusenda. Ati “Ibi bizatuma abahinzi bagira ubushobozi bwo gutunganya umusaruro neza no kuwugurisha ku giciro cyiza, batari ku gitutu cyo gutinya ibihombo.”
Igenzura riheruka gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku bufatanye na NAEB mu mwaka wa 2023-2024, ryagaragaje ko urusenda ruri mu bihingwa ngandurarugo bifite akamaro kanini mu bukungu. Gusa, rukunda guhura n’ibibazo bikomoka ku myumvire y’abahinzi, ibura ry’ubumenyi ku ikoreshwa ry’imiti n’ifumbire, ndetse no ku mihindagurikire y’ibihe.
Raporo yagaragaje kandi ko, n’ubwo hari intambwe yatewe mu gutunganya imbuto, kugaburira isoko ryo mu gihugu no hanze yacyo bigikomeje kuba hasi, bitewe n’igenamigambi ritanoze, kuhira bitaranozwa neza, n’igiciro kitajyanye n’ishoramari. Ikindi, 65% by’abahinzi b’urusenda mu Rwanda bakoresha uburyo bwo kuhira budafite ireme, bigira ingaruka ku musaruro cyane cyane mu bihe by’izuba rikabije.
Mu kibaya cya Kagitumba urusenda ruhingwa kuri hegitari 8, ariko muri rusange urusenda ruhinze kuri hegitari 12, hegitari imwe y’urusenda yeraho toni 15 z’urusenda rubisi. Mu gihe rwumishijwe, hakabonekeka hagati ya toni 4 na Toni 4.5 z’urusenda rwumye.
Iradukunda Jean Damascene
