Spread the love

Depite Uwamariya Vénéranda, Umudepite mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda, yasabye ko abari abaganga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakayijandikamo ubu bakaba bari mu mahanga ko bakwamburwa ibyangombwa bibemera kuvura kandi bakanakurikiranwa n’inkiko ku ruhare rwabo muri Jenoside.Ibi byagarutsweho ku wa 23 Gicurasi 2025, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Ibitaro Bikuru bya Kaminuza ya Butare (CHUB).

Uruhare rw’abaganga, abaforomo n’ababyaza bari mu myanya y’ubuyobozi muri CHUB rwarigaragaje cyane mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside, aho abarwayi n’abarwaza basaga 300 biciwe mu bitaro bya CHUB.

Mu ngero zitangwa harimo Dr. Nshimyumuremyi Jean Berchmas wari umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda (UNR) wamenyekanye mu gutegura ibikorwa by’ubwicanyi, harimo no gushyiraho “Komite y’Inkunga y’Umutekano” yari igamije gutera inkunga Interahamwe.

Uyu yagize uruhare mu iyicwa rya bamwe mu bayobozi nka Dr. Jean Baptiste Habyarimana, wari Perefe wa Perefegitura ya Butare, n’anafatanyan’abandi baganga ba CHUB mu bwicanyi.  

Undi ni Dr. Munyemana Sosthène, wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse akaba n’umuganga muri CHUB, yahamijwe ibyaha bya Jenoside mu Bufaransa, aho yahawe igihano cy’imyaka 24, ariko urukiko Gacaca rwo rukamukatira imyaka 30 mu 2007, ku bwicanyi yakoreye muri CHUB no muri Tumba, aho yiciye abagore n’abana.

Twavuga kandi kuri Dr. Sindikubwabo Théodore, wabaye Perezida muri Leta y’Abatabazi, akaba yari na muganga w’inzobere mu kuvura abana.

Uyu yatanze amabwiriza yo gukoresha ubumenyi bwa kiganga mu kwica Abatutsi mu nama yakoranye n’abaganga b’abahutu kuya 21 Mata 1994 muri CHUB.

Yababwiye gukoresha ubumenyi bwabo mu kwica Abatutsi, harimo nko kwerekana aho umuntu agomba gukomeretsa kugira ngo apfe vuba, ndetse banabyigisha Interahamwe.

Hari kandi Dr. Gatera wari muganga w’amagufa wakoresheje gaze y’ubumara (Formol) mu kuvumbura Abatutsi bari bihishe mu ishyamba hafi ya CHUB maze baricwa. 

Tuvuge na Dr. Nshimyumukiza Jotham, wari umuyobozi w’ibitaro, yahamijwe ibyaha bya Jenoside, birimo no kwica abarwayi, abaganga, n’ababyaza yari ayoboye.

Uyu azwiho kuba yarabwiye abasirikare ba ESO ko uwitwaga Karekezi Jean Claude wari umuforomo CHUB ari umututsi, maze bamwicira imbere y’abarwayi. 

Ashingiye kuri aya mateka, Depite Uwamariya Vénéranda, wari witabiriye iki gikorwa, yasabye ko aba bicanyi abakidegembya bakurikiranwa mu bihugu bakihishemo kandi bakamburwa n’ibyangombwa byo kuvura.

Ati ‘‘Abatarafatwa bakwiye guhagarikwa ku murimo wo kuvura, bakanavamwa ku rutonde rw’abaganga bemerewe gukora. Bakwiye kandi no gushyikirizwa inkiko, kugira ngo abo bishe n’abo biciye bahabwe ubutabera.’’

Amateka agaragaza ko byibura abaganga n’abaforomo basaga 60 bakoraga muri CHUB bakoze Jenoside haba mu bitaro, mu Mujyi wa Butare ndetse no mu nkengero zaho.

Depite Uwamariya Vénéranda ashyira indabo ku rwibutso rwa UR-Huye ruruhukiyemo abazize Jenoside barimo n’abo muri CHUB

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ibitaro bya CHUB, Dr. Ngarambe Christian, yavuze ko abaganga ba none biyemeje kuziba icyuho cy’abaganga bijanditse muri Jenoside

Inzego z’umutekano nazo zatuye indabo abishwe muri Jenoside

Abatanze ubuhamya garutse ku kaga bahuye nako ubwo bahungiraga mu Bitaro bya CHUB

Habayeho n’urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside

pureafricanews

One thought on “Huye: Depite Uwamariya yasabye ko abaganga bakoze Jenoside bakwamburwa ububasha bwo kuvura bakanakurikiranwa n’ubutabera”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *