Spread the love

Bamwe mu bakobwa n’abagore bo mu murenge wa Kimironko akarere ka Gasabo bahoze bakorera ubudozi ku mabaraza y’inzu z’ubucuruzi z’abandi bavuga ko bari bagowe no gukorera aho hantu bitewe n’uko akenshi iyo imvura yagwaga banuraga ibyo bari kudoda bigatuma akazi kabo katagenda neza.

Aba baganiriye n’ikinyamakuru Pure Africa News bavuga ko uretse kugorwa mu gihe cy’imvura,izuba naryo ntiryabaga riboroheye muri icyo gihe.

Ineza Divine yagize ati:”Tugikorera hano ku mabaraza y’inzu byaraturatugoraga cyane kuko hari igihe imvura yagwaga bikaba ngombwa ko duhita duterura imashini zacu tugashaka aho tuba tuzishyize”.

Akomeza agira ati:” Mu gihe cy’izuba ryaratwicaga cyane ku buryo mu masaha ya saa munani byabaga bimeze nabi cyane aho umuntu yumvaga yahita yitahira ntacyo akoze”.

Mugenzi we Yom deng akech ukomoka muri Sudani y’Epfo nawe yagize ati:”Gukorera hano ku mabaraza y’inzu twagorwaga cyane n’ikirere cyane cyane nko mu gihe imvura yaguye urumva ko byadusabaga kwanura ibikoresho byacu bityo n’abakiriya kubabona bikagorana.”

Kuri ubu bavuga ko nyuma yo kwicara bakishyira hamwe bagashinga koperative byatumye bava kuri aka karubanda bemeza ko kari kabangamiye imikorere yabo none kuri ubu basigaye bakorera mu nzu yabo.

Uwimana Alice, umuyobozi wa Koperative Turimbe avuga ko batangiye ari abagore bakorera ku mabaraza y’inzu baza kwishyira hamwe bashinga Koperative.

Ati:” Twatangiye turi abadamu dukorera ku mabaraza hanyuma rero tuza kwishyira hamwe turavuga ngo reka natwe dukore koperative kubera ko Perezida wa Repubulika yadukanguriraga kwibumbira mu makoperative kugira ngo turusheho kwiteza imbere.”

Akomeza agira ati:” Ubwo rero twaje kwishyira hamwe hanyuma Koperative Turimbe dufatanyiriza hamwe tugura imashini,buri wese azana ubushobozi bwe twishyira hamwe tuba Koperative,ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative kiradusura kiduha ibyangombwa.Bamaze kuduha ibyangombwa turatangira,twiteza imbere,twigurira iyi nzu.”

Uwimana Alice yakomeje avuga ko rwari urugendo rutoroshye ngo kuko gutangirira kuri zero, urebye aho bageze utabyizera.

Uwimana Alice, umuyobozi wa Koperative Turimbe

Umutoni Aline, umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe iterambere ry’umuryango no kurengera umwana muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Migeprof, avuga ko iteka uruhare rw’umugore mu iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu muri rusange ari ingenzi ndetse ashima abanyarwanda kazi ko urwego bagezeho mu myumvire ya byo rushimishije.

Ati:” Icyo navuga n’uko uruhare rw’umugore mu muryango rungana n’urw’umugabo,umwe akagira icyo azana,itafari rye n’undi akazana irye kugira ngo bahurize hamwe imbaraga babashe kubaka umuryango.Uruhare rw’umugore rwagakwiye guhera kukureba icyuho gihari mu iterambere ry’umuryango ndetse bakabasha kuba abafatanyabikorwa kurusha kuba abagenerwabikorwa kugira ngo rwa ruhare rwabo rubashekubageza kumusaruro.”

Umutoni Aline, umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe iterambere ry’umuryango no kurengera umwana muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Migeprof,

Koperative Turimbe yiganjemo abagore n’abakobwa bahozebakorera ku mabaraza y’inzu z’ubucuruzi mu murenge wa Kimironko igizwe n’abanyamuryango 11, abagore 9 n’abagabo 2.Aba bari n’abaterugori bashima leta yabakanguriye kwibumbiramu makoperative kuko byabafashije guhuza imbaraga bakababageze ahashimishije, bityo bakagira inama na bagenzi babokuyoboka umuco wo kwishyira hamwe.

Eloi Isengwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *