Spread the love

Mu Karere ka Kirehe abatanga serivise z’ikoranabuhanga zifite aho zihurira n’abaturage by’umwihariko ubwizigame bwa ‘Ejo Heza’ bahawe amahugurwa abongerera ubumenyi muri serivise batanga ngo babashe kunoza serivise baha abaturage.

Aya mahugurwa bayahawe kuri uyu wa 23 Gicurasi 2025, akaba yahurije hamwe abakora mu nzu zitanga serivise z’ikoranabuhanga zizwi nk’Irembo, abakozi bashinzwe Ejo Heza ku Murenge, ndetse n’abatanga amahugurwa y’ikoranabuhanga mu mirenge.

Mu Karere ka Kirehe habarurwaga abanyamuryango ba Ejo Heza basaga 34,400. Abashya binjiye muri uyu mwaka wa 2025 bakaba bagera ku bihumbi 13 mu gihe ubuyobozi bufite intego ko uyu mwaka uzajya kurangira nibura binjije abasaga ibihumbi 23.

Muri uyu mwaka wa 2024-2025, ubuyobozi bwakusanyije amafaranga y’u Rwanda asaga 313,371,736 muri Ejo Heza. Mu gihe bwari bwihaye intego yo kuzakusanya agera kuri 300,000,000 kimwe mu bigaragaza ko abaturage bamaze kumva umumaro wa Ejo Heza.

 Muganwa Stanley, umukozi mu rwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) mu gashami ka Ejo Heza yavuze ko aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo kwihutisha serivise baha abaturage, by’umwihariko kubashaka ubwizigame bwabo byabasabaga inzira ndende irimo no kujya ku murenge. Gusa kugeza ubu, bikazajya bikorerwa ku mu agenti wa Irembo.

Ati “Mu gihe mu Rwanda abanyamuryango ba Ejo Heza bamaze kugera hafi miliyoni enye, ni ngombwa ko twihutisha serivise zabo zibagenerwa. Ubundi mbere wasangaga abashaka serivise za ‘Ejo Heza’ byabasabaga kujya ku murenge bikaba byatinda kuzihabwa kuko uriya mukozi uri ku murenge atariko kazi konyine akora, hari igihe babaga benshi byahurirana no kuba yagiye mu zindi gahunda bikadindiza abagana serivise za Ejo Heza. Ikindi rero, n’abakora ku Irembo nabo hari ubumenyi batari bafite bakaba bakohereza ibyangombwa bitari byo. Kandi ubu bigiye kugabanya gusiragiza umuturage kuko byose bizajya bibera ku Irembo.”

Abahawe izi serivise bavuga ko basobanukiwe byinshi bigiye gutuma banoza akazi kabo bakoraga, banatanga serivise nziza ku muturage ubagana.

Ngiruwonsanga Jean Marie Vianney utanga serivise z’Irembo ku Murenge wa Musaza yagize ati: “Aya mahugurwa yadufashije cyane kuko tugiye kujya dufasha abaturage kwizigamira muri Ejo Heza, ndetse no gusaba ubwizigame bwabo, kandi noneho ubu tugiye kujya tubikora byose bitabaye ngombwa ko umuturage ajya ku murenge ku mukozi ushinzwe Ejo Heza.”

Musengimana Marceline umukozi wo ku Murenge wa Gatore ushinzwe Ejo Heza yagize ati: “Aya mahugurwa yatwongerereye ubumenyi muri serivise dutanga za Ejo Heza, ku muturage uzajya agira ikibazo azajya ajya ku Irembo asobanuze ibibazo byose afite bitabaye ngombwa ko ajya ku murenge. Ubundi abaturage bashaka ubwizigame bwabo mu gihe bagejeje ku myaka 55 ubundi byabasabaga ko baza ku nurenge ariko ubu ibyangombwa bazajya babyuzuriza ku Irembo badakoze urugendo rure rure.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste yavuze ko abitabiriye aya mahugurwa nabo bakwiye kujya bakora ubukangurambaga kuri Ejo Heza, ndetse no kujya bakemura ibibazo abaturage bahura nabyo bitagombye ko ubuyobozi buza kubikemura.

Ati: “Mukwiye kujya mukemura ibibazo byinshi abaturage bahura nabyo bitagombye ko ubuyobozi buza kubikemura, kubera ko abaturage babagana kenshi mugomba rero kuba mufite ubumenyi buhagije bwo kubafasha. Ikindi kandi mukwiye kujya mukora ubukangurambaga mu baturage bakizigamira muri Ejo Heza.”

Imibereho myiza y’umuntu ishingira ku byo yakoze agifite imbaraga ndetse abahanga mu bukungu bemeza ko abizigamye bakomeza kugira imibereho myiza kugeza basoje ubuzima.

Ni muri urwo rwego mu mwaka wa 2017, Leta y’u Rwanda yatangije Ikigega cy’Ubwiteganyirize cyiswe Ejo Heza, kigamije gufasha Abanyarwanda kubona uburyo bwo kwizigama by’igihe kirekire.

Bikorwa ku bushake hafungurwa konti yo kuba umunyamuryango, ushobora kuba ari umunyamushahara cyangwa undi muntu wikorera cyangwa ukorera abandi mu byiciro by’imirimo itandukanye, harimo n’itagengwa n’amategeko y’umurimo cyangwa amategeko yihariye.

/pureafricanews

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *